Yezu n’Umuhanuzi w’abajenosideri

Standard

Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana bashinze/batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”.

Kubera ubupadiri, urwo rubuga  rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.

Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za Guardian, Igihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.

Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Nahimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.

Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu  ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo.  Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri  akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!

Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.

Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.

CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.

Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.

Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.

Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze.  Ibi Myr. Misago arabizi. Na nyuma y’imyaka 17 gahunda iracyari iyo gushyigikira Impuzamugambi ziyise “le prophete”?

Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri. CDR kwitwa nziza nibwo buhanuzi  abakristu bari bategereje?

Na:Tom Ndahiro

16 thoughts on “Yezu n’Umuhanuzi w’abajenosideri

  1. Dear Tom,

    Ibyo uvuga nibyo cyane, the Roman Catholic Church authorities in Rwanda should react on those incendiary and hate speeches published by Le Prophete, naho ubundi bizaba bivuga ko bemera izo nyandiko. If they can’t intervene, then they should at least disassociate their church from Le Prophete.

    • Urakoze Tom kuri iyi nyandiko yo guhumura abakiristu. Le Prophete ni indiri y’abanzi b’amahoro inyibutsa igihe genocide yategurwaga mu Rwanda. Igihe cyose bakanguriraga abaturage kwica abatutsi bababwiraga ko atari icyaha ahubwo ari gahunda ntagatifu yo gusohoza ubutumwa bw’Imana buri muri Bibiliya. Abandi bati Amen. Kongera gukoresha iryo zina ryaYesu/Yezu muguhakana Genocide yakorewe Abatutsi no kongera gukangurira abantu urwango ni amayeri n’ubugome bikwiye gushyirwa ku gasozi n’umuntu wese ukunda amahoro cyane cyane abazi kandi bemera agaciro k’iryo zina.

  2. Amaraso arahama, ntibanyuzwe na hato, barashaka ko ibibi byasubira. Mugira se ngo hari aho babakinze, biriya bandika nibyo bibabamo ,ahubwo byari byarabashegeshe, kuko bari baratinze. Aho bagiye bakora hose ni ibi bibaranga.

    Bagabanye kwisebya no gusebya kiliziya gatolika.

  3. Mbere nambere dashimira Thom Ndahiro kubasha gusesegura ibimaz’imisi byadinkwa kuraba ngirwa bapadiri. Birababaje cyane kubona abantu basigaye birirwa bagereranya ngirwa bapadiri na Yezu, banyarwanda bavandimwe nta munsi numwe tugomba guha agaciro amagambo ya bantu biyitirira abakozi b’Imana bagamije gusenya igihugu cyacu, kwirirwa basingiza abicanyi bahekuye uRwanda.

    Bibiliya iravunga ngo igihe kimeruka nikigera benshi baziyitirira abakozi b’Imana, izi ngirwa bapadiri Thomas na Fortunatus bari murabo biyitirira abakozi b’Imana, bararwa no kubiba amacakubiri, ibinyoma no gushyigikira abicanyi. Ntabwo rero tuzacibwa intege n’amagambo y’abavuga ubusa bahimba ibinyoma kugirango bacemo Abanyarwanda ibice.

    Amasegesho ya banyarwanda n’ayukuri kandi imana irikumwe nabanyarwanda igihe cyose. Ikibi mutwifuriza izakidutsindira.

  4. Amaraso arahama, ntibanyuzwe na gato, barashaka ko ibibi byasubira. Mugira se ngo hari aho babakinze, biriya bandika nibyo bibabamo ,ahubwo byari byarabashegeshe, kuko bari baratinze. Aho bagiye bakora hose ni ibi bibaranga.
    Bagabanye kwisebya no gusebya kiliziya gatolika.mubyukuri irondakoko murwanda ntabwo rizogera guhabwa intebe.

  5. Jye rero ndabona aba Bapadili n’urubuga rwabo ntaho batandukaniye na RTELM. Usibye kwamaganwa bakwiye no gukurikiranwa mu Nkiko kuko bagez’aho kudutukira President birababaje!!

  6. Jye ndabona aba bapadili hamwe n’amashumi yabo ndetse n’urubuga rwabo umuntu yabigereranya na RTELM yo muminsi ya Genocide. Birakabije cyane!! Usibye kwamaganwa bakwiye gukurikiranwa mu Nkiko. Bageze naho badutukira President?!! Birababaje!!!

  7. Pingback: Imyaka 15 Irashize Jenoside Yakorewe Abatutsi Yiswe Ingabire y’Imana « umuvugizi

  8. Maze gusoma ibi mbuze icyo ndenzaho pe! Ubu se niba kwiga bituganisha mu kwanga abatwibarutse amaherezo…?

  9. Birababaje aho abiyita abakozi bi Imana tuziho ubunyangamugayo cg abarezi beza kuruyumunsi aribo bashaka kubiba amacakubiri nkaya.Ariko abanyabwenge ntibakurikiza abasebanya gutyo ahubwo mbona arabo gushyirwa muruhame bagahanwa niba tararenze ihaniro kuko nabanyarwanda ariko baroze pe bakwiye abavuzi rero.Thanks

  10. Mukure yezu mumatiku yanyu. muzirikane ko Imana iba mu ijuru mwe mukaba ibiremwa byayo. kirazira gutuka Yezu uko mwishakiye!ATTENTION! kwita yezu umuhanuzi w’abajenosideri!

  11. Pingback: Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete? « umuvugizi

  12. Pingback: Ikinyoma, PGCD y’abayoboke ba FPR! | Le Médiateur-Umuhuza

Leave a comment